Verse 1
Nzi k' Umukiz' ankunda:
Ni ko tubibgirizwa
Abato bose n' abe,
Kandi n' uw' imbaraga
Yes' arankunda (x3)
Mpora mbihamya ntyo
Verse 2
Yesu n' uw' imbaraga:
Yapfiriye kunkiza
Ni mwizer' azanjyana
Mu bgami bgo mw ijuru
Verse 3
Arankund' andindira
Mu migendere yanjye;
Ni mfa mukunze nzaba
Mu muryango we wera