Verse 1
Nkunda kwizigira Yesu,
Nkajya mwumvira rwose,
Ngo njye nishingikiriza
Ku masezerano ye
Yesu, Yesu, ndakwizeye:
Ur' uwo kwiringirwa!
Yesu, Yesu mwiza nkunda,
Ndusheho kukwizera
Verse 2
Nkunda kwizigira Yesu:
Nkizwa n' amaraso ye
Nishyize mu ruzi rwayo,
Nogamo, ndatungana
Verse 3
Nkunda kwizigira Yesu,
Nkaruhuk' intambara
Y' Ibicumuro n' ibyaha,
Akamp' umunezero
Verse 4
Mpimbawe n' uko nkwizeye,
Mutabaz' undengera;
Nizeye k' umpora hafi;
Iteka tugumane!