Verse 1
Nabony' umukunzi mwiza
Yarankunze ntamuzi
Yamfatishij' umugozi,
Arirwo rukundo rwe
Izo ngoyi ze zanteye
Kub' imbata ye rwose
Jye nd' Uwe, na We n' uwanjye
Kugez' iteka ryose
Verse 2
Nabony' umukunzi mwiza
Kera yaramfiriye
Yaranguz' amp' ubugingo,
Na We yaranyihaye
Non' ibintu mfite byose
Ntabgo Nkibigundira
Ibyo ntunze nanjy' ubwanjye
N' iby' uwo Mucunguzi!
Verse 3
Nabony' umukunzi mwiza
Byos' arabishobora
Ajy' andind' akaga Kose
Munzir' ijya mw' ijuru
Kumuhang' amas' iteka
Bizankiz' intege nke
Shir' ubwoba, nshir' ubute,
Nyuma, nzatabaruka!
Verse 4
Nabony' umukunzi mwiza
Ni we nyir' imbabazi
Ni We mujyanama Wanjye
Niw' undenger' iteka
Nta Kubaho nta n' urupfu,
Nta n' abadayimoni,
Nta bya none, nta bizaza
Byazantanya na Yesu!