Verse 1
Numva Yes' ampamagara;
Numva Yes' ampamagara;
Numva Yes' ampamagara,
Ati: Mwana, ngwino, nyoboka!
Nzamukurikira hose, (x3)
Jye na Yesu, tuzagendana
Verse 2
Tuzajyana mu miruho;
Tuzajyana mu makuba;
Tuzajyana no mu byago;
Tuzajyana: sinzamuvaho
Verse 3
Tuzajyana mu rugendo
No mu mirimo yo mw isi
No mu ndwara no mu rupfu:
Jye nzajyana na We mu nzira
Verse 4
Azamp' amahoro menshi;
Azamp' imigisha myinshi;
Azamp' urukundo rwinshi!
Nkurikir' Umwungeri Yesu!