Verse 1
Ibyaha byanjye byose n' ibyago
Nabihariy' Umwana w' Imana
Namwitegerej' ari ku Giti,
Menya yukw' ari jye yabambiwe
*{Numva mbabariwe, ndanezerwa;
Ndishima}* x2
Verse 2
Mpora mbiharira Yesu; ni W' uzi
Kujy' amar' agahinda mbabaye
Iyo ndiz' andeban' imbabazi;
Iyo mbay' umunyantegenke pe,
*{Yes' arushaho kump' imbabazi
Ndishima.}* x2
Verse 3
Nzajya mbiharira Yesu, ntahwema,
Mfite muri W' ibyiringiro;
Kumwizera kumpesh' amahoro,
Nkamwisegura nduhutse neza
*{Turi kumwe, mba ndi mw ijuru pe:
Ndishima.}* x2
Verse 4
Yewe wa mwihebe wese, emera
Kumuharira byose, ntutinye
Nubw' ari we Rurema wa byose,
Arikw aragukund' ugayitse
*{Yaguhay' ikibanza mw ijuru
Tahayo.}* x2