Verse 1
Yesu murutisha byose:
Nta kindi nkifuza
Iminsi yos' aramfasha,
Ngo nkomere, ne kugwa
Iyo ndushye njya kuti We;
Nta wund' unduhura nkawe We
Yanyujuje...ibyishimo...!
N' uwanjye!
Verse 2
Yesu murutisha byose:
Amfasha naniwe
Itek' amp' imigisha
Mbur' uko nabivuga
Atang' izuba n' imvura
Ngo nez' imyak' inkwiriye
Angabira...byose nkena...!
N' uwanjye!
Verse 3
Yesu murutisha byose:
Nzajya mukorera,
Kukw ar' uwo kwiringirwa;
Sinzamuhemukira
Nkurikira Yesu hose;
Turi kumwe, nta cyo nzaba
Arankunda...! Arandinda
N' uwanjye!
Verse 4
Yesu murutisha byose:
N' inshuti yanjye pe!
Nta wundi nabona nka We;
Nzahora mwizigira
Yampay' impan' ihebuje
Ni yo bugingo bw' iteka
Aranyuze...! Musingize
N' uwanjye!