Verse 1
Mw' ijuru Imbere Y' Imana
Mfit' umuntu Umvugira
N' umukuru W' abatambyi
Kandi yitwa Rukundo
Mpamya Y' uk' izina ryanjye
Riri ku Mutima We
Ubw' amvugira, nta mwanzi
Wamunyirukanaho
Verse 2
Satan' iy' anyibukije
Gukiranirwa Kwanjye
Ashaka Kunyihebesha
Njya Ntumbira mw' ijuru
Ndebay' umukunzi Wanjye
Wabikuyeho rwose
Kera yarampongereye;
Nuko, sinzarimbuka
Verse 3
Uwitek' umucamanza
Ambonyehw' amaraso
Ntancir' urubanza rubi;
Anyit' ukiranutse
Yaranshunguye ngo mb' uwe
Niko Kunyishingira
Kukw' adapfa, singipfuye;
Jye na Yesu tur' umwe