Yesu ni We mucyo wanjye

Gushimisha 121

Verse 1
Yesu ni We mucyo wanjye; Amurikir’ inzira Nemer’ intege nke zanjye; Nizera kw andengera Amurikir’ inzira. (x 2) Nemer’ intege nke zanjye; Nizera kw andengera
Verse 2
Yesu ni We nshungu yanjye : Koko yaramfiriye ! Ni We byiringiro byajye; Ni We wambabariye Koko yaramfiriye ! (x 2) Ni We byiringiro byanjye; Ni We wambabariye
Verse 3
Yesu ni W’ ump’ amahoro; Atuma nkiranuka Ajy’ amp’ ubugingo na bgo Bunkiz’ ibvah’ iteka Atuma nkiranuka (x 2) Ajy’ amp’ ubugingo na bgo Bunkiz’ ibyah’ iteka
Verse 4
Yishyuye n’ imyenda yanjye, Angur’ amaraso ye Yanteguriye gakondo Mu bgami bgo mw’ ijuru Angur’ amaraso ye; (x 2) Yanteguriye gakondo Mu bwami bgo mw ijuru