Ukunda kujy’ ambabarira

Gushimisha 122

Verse 1
Ukunda kujy’ ambabarira N’ Umukiza Umfasha kujya nesh’ ibibi N’ Umukiza Umwami wanjy’ aranyizeza, Nanjye nkunda kumukorera, Kukw ashaka kubabarira Umwegera
Verse 2
Nkund’ iyi nzira y’ agakiza Y’ Umukiza, Kukw ijy’ intera kunezerwa Mu Mukiza Nababazwa n’ iby’ isi cyane, Mfashwa no kujya mwizigira, Ngahora mpanz’ amas’ iteka Umukiza
Verse 3
Ndashima rwos’ Uwankijije : Ni we Yesu Kand’ azanjyana mu bgami bge Kukw ankunze Nuko nemera gushorerwa N’ Umwuka Wera w’ Umukiza, Kukw ari Wo Mufash’ uhamya Ibya Yesu