Yesu, ni Wowe musa mbonyemo

Gushimisha 123

Verse 1
Yesu, ni Wowe musa mbonyemo Amahoro nifuzaga Najyaga nyashaka, sinyabone, Ngasuhuz’ umutim’ iteka
None, ni Yes’ umpaza wenyine: Nta n’ irindi zina nemera, Kuk’ ubugingo n’ umunezero Bibonekera muri We
Verse 2
Nifuzag’ uko nakwinezeza, Ntita ku Mukiza wanjye Nkimwirengagiza ntamwitaho, Nukw’amfatish’ urukundo rwe
Verse 3
Najyaga njya kw iriba ry’ iyi si, Mfit’ inyota nyinshi cyane, Naba ngiye kunyw’ agakam’ ubgo, Nuko nkayabura, nkiheba
Verse 4
Nuzuy ‘ agahinda n’ ubwihebe, Mbuz’ ibyo niringiraga; Maz’ amaso yanjy’ arahumuka, Ndakureba, Yesu, ndanyurwa