Yes’ amp’ amahoro y’ atarondoreka

Gushimisha 124

Verse 1
Yes’ amp’ amahoro y’ atarondoreka Andinda mu byago byose Uko mba kose, nzajya nishima, nti: Nguwe neza, ndatunganiwe
Ni neza. . . Ndatuje. . Nguwe neza , ndatunganiwe !
Verse 2
Satan’ iy’ antey’ ankandas’imyambi ye, Njya mpeshw’ amahoro menshi No kwibuka Yes’ uko yandengeye, Ava mw ijuru ngw anshungure
Verse 3
Ibyaha byanjye yabyikoreye byose: Ntiyashigaje na kimwe Byabambwe byose ku Musaraba we : Yes’ ashimwe Yarankijije !
Verse 4
Kuv’ubu, kubwanjye kubaho ni Kristo; Ndetse, singitinya gupfa; Urupfu na rwo ruzamber’ indamu Yes’ ampay’ amahoro menshi
Verse 5
Mumeny’ iyo tujya: n’ i bwami mw ijuru; Ntabw’ ar’ i kuzimu mu mva Ni twumva za mpanda, tuzanezerwa Uzagaruka ryari, Yesu ?