"Ubw' Umwami Yes' ankunda"

Gushimisha 125

Verse 1
Ubw' Umwami Yes' ankunda, Nd' amahoro! Kubg' imbabazi ze nyinshi, Nd' amahoro! Nuhagiwe n' amaraso; Nkomezwa n' ubuntu bginshi; Kand' amfashe n' ukuboko: Nd' amahoro!
Verse 2
Naho haz' ibyago byinshi, Nd' amahoro! Yesu n' Umukiza wanjye: Nd' amahoro! Niragij' Imana, Data; Nguma muri Yesu Kristo; Nejejwe n' Umwuka Wera: Nd' amahoro!
Verse 3
Byose bizambera byiza: Nd' amahoro! No mu byago, nzaririmba: Nd' amahoro! Naho ndiho, naho napfa, Nzi ko nkundwa n' Uwiteka; Yes' amp' ibyo nkena byose: Nd' amahoro!