Verse 1
Yesu, tuguhungiyeho;
Udutabare, tudapfa
Nubwo tutabikwiriye,
Utubabarire
Mukiz' utwemere
Nubwo turi babi
Yesu, waradupfiriye:
Mukiz'utwemere
Verse 2
Ntabgo twaguhish' ibyaha;
turatsinzwe rwose ariko
Amaraso yawe Yesu,
yaratuviriye
Verse 3
Ntabgo twashobora rwose
Gutungany' ingeso zacu
Iyo tubigerageje,
Biratunanira
Verse 4
Dore, nkwikubis' imbere!
Ungirir' uko washaka
Sinshyanga Mwam'unkureho
Ingeso zose mbi