### (a)
Verse 1
Mukiza, numvis’ ijwi
Ryawe ry’ imbabazi
Rimpamagara ngo nozwe
N’ amaraso yawe
Nditabye, Yesu,
Ndaje, Mukiza
Amaraso wavuye
Anyoz’ antunganye
Verse 2
Dor’ ukonje, nihebye,
Ibyaha ni byinshi:
Byose ndabikuzaniye,
Naw’ubikureho
Verse 3
Kand’ uramp’umutima
Wuzuy’ urukundo,
Wuzuye kwizera na ko
N’ amahoro menshi
Verse 4
Kand’uzajy’ umfashisha
Imbabazi nyinshi
Ibyo wansezeranij
Uzabisohoza
Verse 5
Nshim’amaraso yawe,
Ankurahw ibyaha;
Mpimbaz’ imbaraga zawe
Zinkiz’ intege nke
### ( b )
Verse 1
Numvis’ijwi ryawe,
Yesu, ndagusanze,
Ndaje, Mucunguz’ unyoze
Mu maraso yawe
Mwami w’ abami
Waramfiriye
Nje gupfa hamwe nawe,
Ye, ku Musaraba
Verse 2
Numvis’ ijwi ryawe,
Riti: Nyizigira !
Unkomereze kwizera,
Kandi, tugumane
Verse 3
Numvis’ ijwi ryawe
Ryinjiiye muri jye,
Rimbwiriza kujya nkunda
Nkuko naw’ unkunda
Verse 4
Numvis’ ijwi ryawe,
Wowe, wamfiriye!
Mwami, mbane naw’ iteka;
Ni Wow’ unyizeza