Verse 1
Ndeger' Umusaraba,
Nananiwe, nkennye, mpumye;
Nta kindi kindi nshaka :
Ngusabye kunkiz' ubu.
Mwami ndak wiringiye,
Ayi Mucunguzi wanjye;
Dor’ uko nkunamiye :
Mwami Yes' unkiz' ubu
Verse 2
Nakwifujije kera,
Ndi mu ngoyi z' ibyaha;
Maz’umbwira nez' uti :
Ngukiz’ibicumuro !
Verse 3
Ubu ndakwihereje :
End’ibyo mfite byose,
Ubgenge n’ imbaraga;
Byose Yes’ubyakire.
Verse 4
Nizey’ibyo wavuze
N’ amaraso wavuye;
Ndicuza gutinda ntyo :
None, Yesu, nyakira !
Verse 5
Yesu, non’ungezemo :
Urakaza, Mukiza !
Nta n’ ineng’ umbaraho :
Shimwa, shimwa, Nyakuza !