Verse 1
Mwumv' imbabazi z’imana :
Ntabwo zarondoreka !
Mbeg' umunyabyaha nkanjye
Koko yababarirwa ?
Ndaje, Yesu ..., ndakwitabye...;
Uko ndi ko... s' unyemere...!
Ndaje, Yesu..., ndakwitabye...;
Mukiz' unyakire.
Verse 2
Nari kure y' Uw' unkunda,
Mbabaz' umutima we,
Kuko namwimag' ahw aba
Mu wanjye yapfiriye !
Verse 3
None Yesu, ndakwihaye,
Umbohor' undokore.
Ibi byaha binyomaho,
Non' uz' ubinkureho !
Verse 4
Haleluya : yanduhuye !
Singishidikany ubu !
Ndi mu nzir' ijya mw ijuru,
Nuzuy' umunezero