Nsiz' ububata n' umwijima

Gushimisha 132

Verse 1
Nsiz' ububata n' umwijima, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Mbony' umudendezo n' umucyo: Yesu, ndakwitabye ! Nsiz'ubutindi n' uburema, Mbony' ubukire n' intege nyinshi Mvuye mu byah' urankijije : Yesu, ndakwitabye !
Verse 2
Mvuye mu byago n' ibihendo, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu, Mbony' indamu mu rupfu rwawe, Yesu ndakwitabye ! Mvuyemw intimba n' amarira, Ngeze mu byishimo. bidashira Nshizemw induru, mpaw' impundu : Yesu, ndakwitabye!
Verse 3
Nsiz' amahane n' ubwigenge, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Ngeze ku kwemer' iby'ukunda, Yesu, ndakwitabye ! Ntay' ibyanjye, nguhungiyeho; Mvuye mu bwihebe, nd' amahoro: Ntaye Satani, ngo mb' uwawe : Yesu, ndakwitabye !
Verse 4
Nsize gutiny' urupfu n' imva, Ndaje, Yesu; ndaje, Yesu Mbony' umutim' ushyitse mu nda, Yesu, ndakwitabye ! Nkuwe mu kanwa k' inyamaswa, Ntashye mu rugo rw' intama zawe ! Mpere none, nkugandukire: Yesu, ndakwitabye !