Verse 1
Ndagukurikira, Yesu;
Nemey' umusaraba
Jye nta shinge, nta rugero :
Urampagije wenyine
Ndagukurikira, Yesu,
Ubgo wanguz'amaraso;
Ndakwihaye, Mwami Yesu:
Kera waranyitangiye
Verse 2
Icyubahiro n' iby' isi,
Sinkibimaranira
Kubga Yesu, ndabiretse:
Amp'ibyiza byo mw ijuru
Verse 3
Nahw ab' isi bazanyanga,
Ni ko bakugiriye
Ntibankund' akaramata:
Wowe ntabw' uzanzinukwa
Verse 4
Uwansek' ansuzuguye,
Byakunsunikiraho
Uko bizamera kose,
Uzabinyihanganisha
Verse 5
Ko mpaw'urukundo rwawe,
Har'ikindi nshaka se?
Ibinezaneza by' isi,
Simbishaka: mfite Yesu