Nshaka Yesu

Gushimisha 134

Verse 1
Nshaka Yesu; nta wundi nifuza Andengera mu byago by' iyi si Nshaka Yesu; ni W' umpumuriza Nah' undi yakwishoboza, jye Nshaka Yesu !
Nshaka Yesu ! Nshaka Yesu ! Nshaka Yesu, ntasiba : Mu mahoro, mu byago, Ni We nshaka wenyine; None n' iteka ryose, Jye nshaka Yesu !
Verse 2
Nshaka Yesu : n' inshuti yanjy'ubu N' Umujyanam' uhor' unyobora Nshaka Yesu, ngw ansindir' Umwanzi; Jyenyine nzi ko nta cyo maze ; Nshaka Yesu
Verse 3
Nshaka Yesu : ni we Murengezi S'inshuti yac' abanyabyaha se? Nshaka Yesu : nafashwa n' undi se ? Ntawund' ukund' abantu nka We : Nshaka Yesu !