Verse 1
Wowe, Mana, ndaguhimbaza
Kukw ari nta yindi man'ibaho;
Nguhaye n' umutima wanjye
Ump' imbaraga z' Umwuka wawe,
Mbashe gukor' ibikunezeza,
Mw izina ry' Umwami wacu Yesu
Verse 2
Nuzuzw' Umwuka wawe wera,
Umutima wanjy' uwutegeke;
Ujy' unyobor inzira yawe,
Ngo nyinyuremo ntajya nzimira;
Kandi, ni nanirw' ujy' untabara,
Ugez' ubw' uzansohoz' iwawe