Verse 1
Yesu, Mukiza wanjye,
Nguhany' ibyishimo
Uyu mubiri wanjye,
Ng'ub'uwawe rwose
Akir' ituro ryanjye,
Mwana w' Uwiteka,
Utum' Umwuka Wera,
Umanukiremo,
Verse 2
Sintinya na gatoya
Kukwiyegurira,
Kubw' 'imbabazi zawe,
Murokozi wanjye
Verse 3
Umuriro w' Umwuka
Uz' ub'unyakemo,
Umare mu mutima
Ibitar'ibyawe
Verse 4
Za vuba, Mwami Yesu,
Ube Databuja;
Iteka nzab' uwawe
Kuk' uhor' unkunda