Verse 1
Mukiza Yesu, ntabara,
Kukw abantu babiri
Bari mu mutima wanjye,
Umw' akund'und'agoma
Ndengera ! Ndengera !
Mwami wanjye, ndengera !
Verse 2
Umwe ni we Mwuka wawe
Unyiringiz' ijuru;
Und'ahor anyoshya nabi,
Ashaka kunshumuza
Verse 3
Mwami, sinkor' ibyo nkunda,
Nubgo mpora mbyifuza
Ibibi byo ndabikora,
Nubg'iteka njya mbyanga
Verse 4
Murokoz' umucyo wawe
Umurikire neza,
Ngo wa muntu mubi nanga
Atamperana rwose
Verse 5
Iyo nirwanya ntyo, Mwami,
Nta mahoro mba mfite
Ndagukunda, ndagushaka !
Mfasha, nesh' uwo mubi!
Verse 6
Kiz' imbata yaw' irushywa,
Ihor' ikuganyira;
Umpe n' ububasha bgawe
Ngo njye nsinda Satani
Verse 7
Ndashak' uburuhukiro
Mu bgami bgawe bgiza;
Mfasha ngo wa wundi nanga
Atambuza kujyayo