Verse 1
Mwami, ndakwimitse : wime
Mu mutima wanjye,
Sinibagirwe ya mahwa :
Njyan' i Gologota !
Ibyabay'i Getsemane
N'ibyo wababajwe byose,
Sinzabyibagirwe, Mwami:
Njyan' i Gologota
Verse 2
Unyereke ya mva, Mwami,
Aho bagushyize,
Aho marayika wera
Yaray' ataramye
Verse 3
Nje nka Mariya, Mukiza,
Kukurabukira;
Nsanz'imva y' irimw ubusa;
Nshimy' Uwanzukiye!
Verse 4
Unkorer' umusaraba,
Niyange, mb'uwawe;
Nsangire naw' igikombe
Wanyoye kubwanjye