Verse 1
Mwami Yesu, ndagukunda,
Ndakwihaye by' ukuri
Urukundo rwawe rwinshi
Ni rwo rubinyemeza
Sinkibabazwa n' amakuba
Yose nterwa n' iby' iyi si,
Kuko mbyemereye kubwawe
Kugira ngo ngushimishe
Ndagukunda, Yesu
Wemere kumpaka,
Nta kindi cyampaza, Mwami,
Keretse wowe
Verse 2
Mwami, ngwin'umpishurire
Ibyiza wankoreye
Nubwo nizeye buhoro,
Ngeza ku Musaraba !
Nyigish'uko wankunze, Yesu,
Nkiri mubi bikabije,
Ngo nitegerez' igiciro
Kimpesha kubabarirwa
Verse 3
Ndushijeho kugukunda,
Ndushaho kunezerwa;
Ar' aheza cyangw' ahabi,
Nta bgo mbur' amahoro
Ariko, Yesu, ntagufite,
Nta mahoro nsigaranye;
Iby' iyi si, nubw' ari byiza,
Nta cyo byamarira rwose