Verse 1
Yesu, ko wankunze, bigatum' umfira
None nakwim' iki ? Ndakwihay'ubu,
Umutima wanjye n' ibyo mfite byose
Non' ubyiharire : sinkir'uwanjye
Verse 2
Uhagaz'imbere y' intebe y' ubuntu,
Itek'umvugira k'Uwiteka, So.
Mwam' ujy' unshoboza, ntwar'umusaraba
Nkwize n' imbabazi z' Uwanshunguye
Verse 3
Mwami, ndakwinginga : umpe gusa nawe :
Mpa kugushimisha, kand'unyigishe
Nige kugukunda; nige kukumvira,
Nshak' abazimiye, mbakugezeho!