Verse 1
Kugukorera ni byiza,
Mukiza wanjye. Iri turo ntuye,
Mwami, Rikunezeze
Akir' ubugingo bganjye,
N' ubwawe, Yesu;
Kandi kubw' ubuntu bwawe,
Undind' ibibi
Verse 2
Mwam'icyo nifuza cyane
N' ukwera nkawe :
Nta n' ikindi nshaka,
Yesu; Nzajya nkumvira,
Verse 3
Mbe nk'intumwa zawe, Yesu,
Njye ngukorera;
Ngukurikire, Muvunyi,
Nkubehw iteka
Verse 4
Singitinya n'amakuba
N' ibyago bindi :
Uwo nizeye ni Yesu
N' agakiza ke
Verse 5
Twese tujy'imbere hamwe
Mu by' inzira ye,
Turirimban'indirimbo,
Tunesh'iteka