Verse 1
Kugukunda, Mwami Yesu,
kuruhukir' i Wawe,
Nkaba mu gituza cyawe,
Birankwiriye rwose
kwemer' amahoro yawe,
kuko waje kunkiza,
No kumenya kwera kwawe,
Bihora binezeza
Verse 2
Amahirwe yanjye nkunda
Ni Wowe, Yesu wanjye!
Uhor' untabar' iteka;
Ntugir' ubw' uhinduka
Urukundo rwawe rwinshi,
Waje muri twe mw isi
Ngw abazimiy' ubashake,
Ubatarure bose
Verse 3
Koko, yitanze kubwanjye
No kumeny'aramenya
Yemeye kunshyira mu nzu,
Tukajya dusangira
Mu ntege nke zanjye zose
Arashaka kunkiza:
N' inyangamugay' akunda
Kumfasha no kumpira
Verse 4
Amaraso yawe, Yesu,
Ni yo mas' ashobora
Kunkurahw ibyaha byanjye;
Ampa gukiranuka
Mwe kumbgir' ibindi byose:
N'Umurokozi wanjye,
Kandi yemera no kumpa
Amahoro y' iteka