Uburyo Yes' ankunda

Gushimisha 147

Verse 1
Uburyo Yes' ankunda Burantangaza cyane Ubuntu yangiriye Ni bgo bubimenyesha Yampay' umunezero N' amahor' aseseka { Mbwirwa n' ibyo ko nd' uwe Na We yukw ar' u wanjye. } x 2
Verse 2
Ubwiza bw' isanzure N' uburabyo bwo mw isi; Nta wanezezwa na byo, Kerets' afite Yesu Ukw inyoni zishima Izina ry' Umuremyi { Bimbwira ko nd' uwawe Nawe yuku ur' uwanjye. } x 2
Verse 3
Ker' ibyantinyishaga None ntibinkangisha Ibyiza birangota, Mukiza, nkwisegure Ne kukujijinganya, Ne kugir' amaganya: { Kuko mbizi, nd' uwawe, Kandi naw' ur' uwanjye. } x 2
Verse 4
Nd' uwe wenyin' iteka: Nta cyadutandukanya Amahoro mez' ampa Arut' ay'isi cyane Nubw' iyi si n'ijuru Byombi bizashiraho, { Azahor' ar' uwanjye, Nanjye ngo mb' uwe rwose. } x 2