Verse 1
Nta rukundo rusa n'urwa Yesu
Rutazarangira:
Ni rwo ruzagez' abana be
Bose mu bgami bwe
Banguka, winjire
Mur' urwo rukundo
Ruhebuje rw' Umucunguzi
Watubabarijwe
Verse 2
Nta wundi mutima nk' uwa Yesu
Wuzuy' imbabazi,
Kand' amarira y' abantu be
Arayazi neza
Verse 3
Nta rindi jwi risa n'irya Yesu
Rihamagar' abe,
Ngo tumwitabe, tumwumvire,
Tumukurikire
Verse 4
Nta bihembo bisa n'ibyo Yesu
Azah' abantu be,
Azabiduh' abamwizera,
Tukamukorera