Nimushim' izina ryiza ry' Uwiteka

Gushimisha 15

Verse 1
Nimushim' izina ryiza ry' Uwiteka Rurema; N' icyubahiro cye cyinshi nimucyamamaze hose hose! Nimuvug' urukundo rwe, bose barwumve, Abo ku mpera y' isi bamenye kw akiza
Urukundo rw' Uwiteka ruratemba nk' uruzi Kand' ubuntu bge n' ibambe ntago bizashir' iteka ryose
Verse 2
Nimushim' Umwami Yesu: ni we Mwana w' Intama Wapfiriy' abanyabyaha, hanyum' agahambga mu gituro Maze, ku wa gatatu, yanesheje urupfu, Arazuk' arazamuka, yima mw ijuru
Verse 3
Kand' umuns' uzaza vuba, Yes' agaruke mw isi Kwim' ingoma ye n' ubgami mu cyubahiro n' ubgiza bginshi, Isi n' ijuru byombi binezerwe hamwe N' inyamaswa n' inyoni n' ibyaremwe byose
Verse 4
Icyo gihe cy' ibirori, tuzarimba twishimye, Twiteguye nk' umugeni, ukw arimba yitegur' umukwe; kukw umwam' azamanuka ngw az' adusange, Tub' imbata ze zera zinezerw' iteka