Nishimiye ko Data wa

Gushimisha 150

Verse 1
Nishimiye ko Data wa twese Yandikishij' iby' urukundo rwe; Mu byiz' Imana yavuze byose, Nta kirut' iki, ko Yesu ankunda
Nishimiye ko Yes' ankunda: Arankunda ! Arankunda ! Nishimiye ko Yes' ankunda, Nubwo ntakwiriye
Verse 2
Kand' iyo nyobye, nkamushavuza, Ntareka kunkunda ntakwiriye; Kand' ikinsubiz' aho Yes' ari Cyane n' ukwibuk' urukundo rwe
Verse 3
Ni ndeb' ubwiza bwe bwo mw ijuru, Nzajya ndirimb' ik' iteka ryose ? Nzajya mmubaza ndirimba ntya, nti Yesu, n'iki cyakunkundishije ?
Verse 4
Kand' urukundo ni rwo rwazanye Yesu kunshunguz' urupfu rubi Kokw arankunda, ndabizi neza : Nanjye ndamukunda, ndamushima