Yes’ arush’ abandi bose

Gushimisha 151

Verse 1
Yes' arush' abandi bose-Kudukunda; Arush'ukwabavandimwe-Bakundana Nahw' izindi ncuti zacu Zaduhararuka zose, Yesu ntabw' ahemukira-Ab' akunda
Verse 2
N' iki gihesh' ubugingo—Budashira ? S' ukumenya Yesu wacu-Udukunda ? Twarazimiye nk' intama Yes' aradushakashaka, Atubony' atwinjiz' ubwo-Mu rugo rwe
Verse 3
Tumumenye kw ar' incuti—Yishimira Kuduh' imigisha yose—N'imbabazi Imitima yac' ikunda Kumvir' iyi Ncuti yacu No kumwizigira cyane—Tudatinya
Verse 4
Kand' ibyaha byacu byari-Bikabije: Yes' aterwa n' urukundo—Kudupfira : Ni byo bituneshereza; Ni byo biturind' ibibi, Tukayoboka yanzira—Iger' i We