Har' umukunzi nka Yesu

Gushimisha 152

Verse 1
Har' umukunzi nka Yesu wacu? Oya ye, nta n' umwe! Nta n' udukiz' ubumuga nka We: Oya ye, nta n' umwe !
Yes' az' ibiturushya byose; Atuber' umuyobora Har' umukunzi nka Yesu wacu? Oya ye, nta n' umwe !
Verse 2
Har' und' utungan' akera nka We? Oya ye, nta n' umwe! Nyamara nta wiyoroshya nka We: Oya ye, nta n' umwe
Verse 3
Nta munsi n' umw' adusigirira; Oya ye, na hato ! Haba n' ijoro tutaba kumwe, Oya ye, na hato !
Verse 4
Mbese, har' uwo yigez' ahana ? Oya ye, nta n' umwe ! Mu banyabyaha, har' uw' aheza ? Oya ye, nta n' umwe
Verse 5
Har' indi mpano twahabwa nka We? Oya ye, na hato! Itamutwimye yatwim' ijuru? Oya ye, na hato !
Verse 6
Reka dushim' Umukiza wacu ! N' ukuri: nashimwe! Azaz' asange dutegereje : N' ukuri: azaze!