Yes' urankunda, Mukiza

Gushimisha 153

Verse 1
Yes' urankunda, Mukiza mwiza; Yes' urankunda : sinz' icyakunkundishije ! Waje kunkiza, nd' umunyabyaha; Ubgo wanshunguye, nagupfira !
Niye nguhimbaza, Mukiza mwiza ! Niye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy' unkunda Niye nguhimbaza, Mukiza mwiza: Nzakuririmbir' ibihe byose
Verse 2
Waje kunkiza, Mukiza mwiza; Waje kunkiza: wabyemejwe n' iki, mbese? Icyo nzi n' uko wabay' inshungu, Ubgo wamfirag' urupfu rubi
Verse 3
Nshorera, Yesu, Mukiza mwiza : Nshorera, Yesu; jy' ungez' ah' ushaka hose, Mu nzira nziza, cyangwa no mu mbi, Nger' ikirenge mu cyawe, Yesu
Verse 4
Yes' uzampemba, Mukiza mwiza: Yes' uzampemba, ntakwiriy' ubuntu bgawe Kandi nzareba n' ubgiza bgawe, Nguhimbazanye n' abera bose