Yesu, nguhagaz' imbere

Gushimisha 155

Verse 1
Yesu, nguhagaz' imbere, Nibaza binyobeye Icyakunkundishij' utyo, Nd' uwatsinzwe, mpindanye
Biranyobeye, birantangaje : Nzajya mbitangarira ! Biranyobeye, birantangaje, Yuko wankunz' utyo, Yesu !
Verse 2
Wasenze kubwanjy' utya, ngo : Ntibib' uko jye nshaka N'ibyaha byanjye byakwishe, Ntabg' ari za nguma nsa !
Verse 3
Birya byuya by' amaraso, Ntangar' iyo mbyibutse: Ibyo byabaye kubganjye Rya jor' i Getsemane
Verse 4
Wishyizehw ibyaha byanjye, Bihinduka nk' ibyawe; Woweho nta cyo wakoze : Ni jye bakujijije!
Verse 5
Wabambwe mu cyimbo cyanjye, Ng’ unkize kurimbuka, Ahubwo nzajye mw ijuru, Ngushim' ubudasiba