Ni jye, Yesu, witanze

Gushimisha 156

Verse 1
Ni jye, Yesu, witanze Kera ku Musaraba, Mbitewe n' urukundo Ngo ngukiz' ibyaha byawe { Mugenzi, narakwitangiye ; Wanyituy' iki wowe ? } x 2
Verse 2
Narets' ubwiza bwanjye Nari mfite mw ijuru, Nsig' umucyo kwa Data, Nza mu mwijima w' iyi si, { Naretse byose nkurengera : Warets' iki kubwanjye? } x 2
Verse 3
Banyish' urupfu rubi, Birut' uko byavugwa; Navushijw' amaraso Ng' utazapfa nabi nawe { Nakwihanganiy' ibyo byose : Wanyihanganiy' iki? } x 2
Verse 4
Navuy' i Wanjy' i bgami, Nger' ah' uri mw isi mbi, Nkuzanir' agakiza N' ubugingo budashira { Ko nakugabiy' impan' ubgo, Wigeze kuntur' iki ? } x 2