Verse 1
Mukiz' umpe kumenya,
Naho kab' agace,
K' urukundo rw' igitangaza
Rwatumy' udupfira
Umenyeshe, Mukiza,
Uko wababajwe,
Ubg' Uwera wang' ibyaha pe
Wishyiragahw ibyanjye
Verse 2
Umenyesh' ibyo, Yesu,
Kuko bikomeye,
Bikarut' uko byashobora
Kumenywa n' umuntu
Verse 3
Mbes' imbereri, Yesu,
Ni zo zakubambye ?
Oya si zo, ni za mbabazi
Wangiriy' ubganjye
Verse 4
Ntangajwe na rwa rupfu
Wamfiriye, Yesu,
Ko rwashoboye kunshungura
Ngo nkire, ntungane,
Verse 5
Ni rwo runkiz' ibyaha
Bose bambonaho;
Si byo byonyine: runkuramo
N' ibinyihishemo
Verse 6
Mukiza, nshenjagura;
Men' ibinangiwe!
Unyemeze yuk' unesheje :
Unyimemo, Mwami