Verse 1
Umvir' ijwi rya Yesu,
Ni we Mukiza wawe
Umv'arakubaz' ati:
Munyabyah' urankunda ?
Verse 2
Umugore yabasha
Kwibagirw' umwana we?
Nahw ibyo byashoboka,
Jyeho nzajya nkwibuka
Verse 3
Ni jye wakubohoye,
Nkuvur'ibikomere;
Ni jye waguhabuye;
Ni jye mucy' ukwakira
Verse 4
Kand'urukundo rwanjye
Ntirubasha gushira;
Rurut' urandi rwose,
Kuko rutarangira
Verse 5
Mu gihe gikwiriye,
Nzakujyana mw ijuru;
Uzabon' ibyishimo :
Mbes' urankunda cyane ?
Verse 6
Mwami, birambabaje
K' urukundo ngukunda
Ari ruke hanyuma
Y' urwo rukundo rwawe
Verse 7
Ndagukunda buhoro,
Nubwo bidahebuje
Nuk' umpe kurushaho
Kugukunda, Mukiza