Verse 1
Aba Yesu bishimira
Izina rye ryera;
Ribamar' imibabaro,
Rikabatinyura
Verse 2
Umutim' ukomeretse
ni ryo riwukiza;
Ushonje rirawuhaza;
Riruhur' urushye
Verse 3
Ni ryo ngabo yanjye nziza
Ihor' inkingira,
N' urutare nubakaho,
N' inzu yanjye itagwa
Verse 4
Ur' umutambyi nemera
N' Umwam' untegeka
N' Umwunger' ujy' andagira
N' inshuti nizera
Verse 5
Ni wowe bugingo bganjye,
Kandi kuri wowe
Ni ho nsiganirwa, Yesu;
Kand' uri n' inzira
Verse 6
Nuko ndasaba wemere
Ishimwe ngushima,
Nubgo ntabasha kuvuga
Ibigukwiriye
Verse 7
Yes' ubgo nzakwirebera,
Uk uri mw ijuru,
Ni bgo nzajya ngusingiza,
Nkuko bikwiriye
Verse 8
Na non' uko mbishoboye,
Nzajya nguhimbaza;
No mw ipfa ryanjy' iryo zina
Rizampumuriza