Mbeg' urukundo rwaw

Gushimisha 160

Verse 1
Mbeg' urukundo rwaw'umfitiye ! Sinarumenya: rurahebuje Mukiza wanjy' ummpishurire, Rumpumurize no kunyobora, Ni nteshuka
Verse 2
Urwo rukundo narugera nte? Ruransumba ; sinarurondora Njyendwerekana gus'umfashije, Niye mvug' uko rukiz'abangizi B' abihebe
Verse 3
Urwo rukundo naruvuga nte, Ko ntabon'amagamb' akwiriye ? Nyamar' akanwa kanjye kifuza Guhora nshimish'Umurokozi Unkund'atyo
Verse 4
Urwo rukundo narushimira nte ! Mukiza wanjye, ne guceceka Ndirimb' imbabazi wangiriye, Jy' umunyabyaha wakugomeye, Ukankiza !
Verse 5
Nta cyo nabasha kugushimisha; Mukiza wanjye, nd'umukene pe. Niringiy' urukund' umfitiye: Mbes' Uwankunz' akanyitangira, yanyim' iki?
Verse 6
Ndashaka, Yesu, kukugumaho, Ur' isoko y' amaz' ahoraho, Njye mpore nkunywah' ubudasiba, Umar' inyota n' umubabaro, Sinkuveho!
Verse 7
Mukiz' ubwo nzagera mw ijuru, Amaso yanjy'akakwirebera, Ni h' urukundo rwawe nzabona Uko ndumeny' uko ndusingiza, Mucunguzi!