Verse 1
Mbgir'amagambo ya Yesu;
Mbgir' ibyo yankoreye
Ndirimbira n' indirimbo
Irut' izindi zose:
Ya yindi y' abamarayika
Ba bungeri bumvise
Bat' Uwiteka yubahwe,
Kand' amahor' abe mw isi
Mbgir' amagambo ya Yesu;
Mbgir' ibyo yankoreye
Ndirimbira n' indirimbo
Irut' izindi zose
Verse 2
Mbgir'iby' iminsi yamaze
Ashukwa n' Umwanzi we,
N' uko Satani yatsinzwe
N' Ijambo ry' Uwiteka
Mbgira n' ibyiza yakoze
N' iby' imibabaro ye
N' uko yahinyuwe n' abe
N' uko yasuzugurwaga
Verse 3
Mbgir' iby' urupfu rwa Yesu
N' iby' Umusaraba we
N' uko yahambw' akazuka:
Non' ariho, ntagipfa
Mbgir' urukundo rwe rwinshi
Rwatumy' anshungur'atyo
Ayi we ! bintey' agahinda:
Yes' ibyo yambabarijwe!