Nganirir'ibya Yesu

Gushimisha 162

Verse 1
Nganirir'ibya Yesu N' iby' urukundo rwe N' uko yavuye mw ijuru, Ngwaz' aducungure Ni yo magamb' ankwiriye, Nd' indushyi, mpindanye Yamviriy' amaraso ye Ngw'ancungure, mb' uwe
{Nganirir' ibya Yesu N'iby'urukundo rwe} x3
Verse 2
Twagereranya n' iki Ibyo yababajwe ? Ntiyanze kutubambirwa Ngwadukiz lbyaha Bisubiremo witonze, Ne kubyibagirwa, Ngo meny' icyo yankoreye N'uko yancunguye
Verse 3
Onger' unyibuts' ibye, Mbimeny'uko biri Bivug' uburyo bgoroshye Nk' ubgiriz' umwana N' umbonan' umubabaro, Ujy' umber' inshuti, Umbwir' iby' ubwo buntu bwe Ngo bimpumurize
Verse 4
Hor' ubimbwir' iteka : Ntibizandambira Umva, ni jye munyabyaha Yesu yaj' ashaka! Erega, n' igitangaza : Mbyamamaze hose, Uwer' utagir' inenge Kumfira ndi mubi!
Verse 5
Uzonger' ubimbwire Iteka n' ubona Yuko gukund'iby' iyi si Binyaz' umugisha Unyibuts' iby' isi yindi Irut' iyi cyane, Ngo mbon' Umwami w' iyo si, Antunganye, nyurwe