Uhereye kera kose

Gushimisha 163

Verse 1
Uhereye kera kose, Yesu yahoze mw ijuru, Ar' i buryo bw' Uwiteka, Ni yo Man' isumba byose
Verse 2
Maz' urukundo rwe rwinshi Rwamuzanye mur' iyi si, Avuka nk' abandi bantu, Ashir' ubgan' arakura
Verse 3
Atangira no kwigisha Ibyiza by' Uwiteka, Se; Kand' abarwayi bizeye Yakundaga kubakiza
Verse 4
Ijambo rye ryakizaga Impumyi n' abaremaye; Yakoraga ku babembe Bamwizeye, bagakira
Verse 5
Kandi n' abari bapfuye, Yabashaga kubazura; Nta bwo Yesu yananiwe Gukiz' umunt' umwizeye
Verse 6
Kand' ikirut' ibyo byose, Yabgirizag' abakene Iby' urukundo rw' Imana N' iby' agakiza k' iteka
Verse 7
Maz' abantu babi cyane Batemey' ibyo yavuze Batewe n' ishyari ryinshi Kumwic' urupfu rubi pe
Verse 8
Yabambishijw' imbereri Kubgacu, ku Musaraba; Batoboy' ibiganza bye ; Byakirishag' imbabazi
Verse 9
Dor' uko yadupfiriye, Azir' ibyaha bya twese; Yapfuye mu cyimbo cyacu Kubw' urukundo rwe rwinshi
Verse 10
Kand' uz' ahw ar' amwizeye; Ntiyabura kumwakira Yarabisezerany' ati : Sinzamuheza na hato