Verse 1
Yes' avukiy' i Betelehemu,
Bamuryamishije mu muvure:
N' umunyambabzi nyinshi cyane:
Nguk' uko yaj' anshaka! (x 3)
N' umunyambabzi nyinshi cyane:
Nguk' uko yaj' anshaka!
Verse 2
Yesu yancunguriye ku Giti,
Kand' abohor' umutima wanjye.
Ntangazwa cyane n'imbabazi ze:
Yaziz' ibyaha byanjye. (x 3)
Ntangazwa cyane n'imbabazi ze:
Yaziz' ibyaha byanjye.
Verse 3
Yesu ntahwema gukiz ’abantu:
Ntitugasubire mu ngeso mbi,
Ngo tuzabane na We mw’ ijuru:
Araduhamagara, (x3)
Ngo tuzabane na We mw’ijuru:
Araduhamagara
Verse 4
Yes’ azagaruk’ atujyan’ iwe,
Tugumane na We iminsi yose
Kuko yabisezeranye natwe:
Azaza ntazatinda. (x3)
kuko yabisezeranye natwe:
Azaza ntazatinda