Verse 1
Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza mwiza:
Watumenyesheje
Urukundo rw' Uwiteka
Usingizwe, Mwami:
Wavuye mw ijuru,
Uzanir' ab' isi
Agakiza keza. (X2)
Verse 2
Hozana, singizwa,
Muvunyi w' ubugingo;
Imitim' ishime
Iryo zina ryawe ryiza
None turirimbe
Izi ndirimbo nshya,
Ngw abana b' Imana
Banezerwe bose. (x 2)
Verse 3
Hozana, singizwa,
Wowe, Nshuti y' abantu
Uwihanye wese
Ntabgo wanga kumwakira
Wowe, Mwami mwiza,
Waje kutwigisha
No kutumenyesha
Uk' ukiranuka. (x 2)
Verse 4
Hozana, singizwa,
Yesu, Mukiza wacu;
Wemeye kwitanga
Kubg' ibicumuro byacu,
Wicisha bugufi,
Maz' upfira bose,
Kugira ngw abawe:
Babon' ubugingo. (x 2)