Ngwino, soko y' umugisha

Gushimisha 166

Verse 1
Ngwino, soko y' umugisha; Mp' umutim' ugushima, Ntabw' ukam' iteka ryose; Njye ngusingiza cyane Nyigisha guhora nsenga; Menye n' ubwiza bwawe, Nizigir' ubwami bwawe; Nyuzuz' urukund' ubu !
Verse 2
Nyibutsa bya byiza byawe Byose wakankoreye Nizeye yukw uzanjyana, Ukangeza mw ijuru Yesu, waranshatse, mpabye; Nari kure yaw' ubgo, Unyigur' urupfu rubi, Wemera kumbambirwa
Verse 3
Ndi mu mwenda wawe, Mwami, W' ubuntu wangiriye; Unyigize hafi yawe, Meny' imbabazi zawe Satan' ajy' angerageza Ngo nindek' unkund' atyo Akir' umutima wanjye, Nuk' undinde, mb' uwawe