Verse 1
Mbumbatiwe nawe, Yesu,
Nta kizampangara,
Kand' urukund' umfitiye
Ni rwo runduhur' ubu
Numvis' amajwi meza
Y' abatugiy' imbere;
Bahora baririmba,
Bashima Yesu, bati:
Mbumbatiwe nawe, Yesu,
Nta kizampangara,
Kand' urukund' umfitiye
Ni rwo runduhur' ubu
Verse 2
Mbumbatiwe nawe, Yesu;
Ntabwo nkiganyira
Nta cyo Satan' antwar' ubu
N' amahane ye yose
Kand' amakuba na yo
Ntashobora kunsinda
Ibyago by' isi byose
Ntibyadutandukanya
Verse 3
Yesu, Buhungiro bwanjye,
Yesu wamfiriye,
Wowe, Rutare nshinzweho,
Nzakwiringir' iteka
Nuko, niye nihangana:
Dor' iri joro ribi Vuba rigiye gucya,
Mpereko njye mw ijuru !