Verse 1
Mana, nkuko Wafashaga
Basogukuruza,
Niko natw' uzadufasha
Mu myak'irimbere
Verse 2
Umuyaga Wishuheri
Urawuturinda
Uzatuber'ubuturo
Budashir'iteka
Verse 3
Ker' abakwiringiraga
Bari mu mahoro
Tugufite, nitwifuza
Undi Murengezi
Verse 4
Imisoz'itararemwa,
Is'itarabumbwa,
Uhereye Kera Kose,
Ur'uko Wahoze
Verse 5
Imyak' igihumbi, Mana
Ni myinshi Kuri twe
Kuri Wow'iguhwaniye
N'umuns'umwe Gusa
Verse 6
Imyak' ijyan'iby'iyi
Si nk'amaz'ahurura,
Bikibagirana vuba
Nk'inzozi z'umuntu
Verse 7
Mana, Wadutabaraga
Mu minsi yakera
Na non'uzaturengera
Tugeze kugupfa