Nshimy' Umuremy' Uhoraho

Gushimisha 17

Verse 1
Nshimy' Umuremy' Uhoraho Wahanits' ijuru, Inyanj' akazidendeza; Yiremeye byose Yashyizeho n' izuba rye kumurika k' umunsi, N' ukwezi n' inyenyeri bye Byo kwaka n' ijoro
Verse 2
Mmushime ko yategetse Imyaka ngw imere; Yaremeshej' ijambo rye Ibizima byose Nitegerez' ibyiza bye Ku mpande zos' iteka, Hano hasi no hejuru; Ntabgo bihinyuka
Verse 3
Mw isi nta kintu kiriho kiterekan' ibye Ni We wenyin' utegeka Izuba n' imvura Imana ni Y' ibesheho Twe n' inyamaswa zose Nta hantu twayihungira, Nta na hw itagera