Utinyuke kuyoborwa

Gushimisha 170

Verse 1
Utinyuke kuyoborwa Mu nzira nziza y' Imana Kukw ishyikir' ari ryiza, Ugend' ucamw uyoboka
Verse 2
Ntutinye gut' ibya kera, Byiguhindish' imishitsi Kuk' umucyo w' Uwiteka Wakir' ah' ugenda hose
Verse 3
Urwanir' ibyiza byose N' ubihorw' uzabipfire Ujye wubahish' Imana Ng' uzabe mu cyubahiro